Kamonyi District
@Kamonyi
Followers
40K
Following
42
Media
3K
Statuses
5K
The official Twitter account of Kamonyi District, Government of Rwanda | Akarere ka Kamonyi DISTRICT HOTLINE: 4057
Southern Province, Rwanda
Joined May 2011
Ku Karere hateraniye inama ya @pamrwanda yitabiriwe n'Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri. Iyi nama yabanjirijwe n'ikiganiro mu Murenge wa Rugalika cyitabiriwe n'Abakuru b'Imidugudu, Abayobozi b'Utugari n'Imirenge. Bakanguriwe guharanira kwigira bagafatanya kubaka Afurika iteye imbere
1
4
10
#INAMAMPUZABIKORWA: Mu butumwa bw'ikaze, Umuyobozi w’Akarere @SylvereDr yibukije ko iyi nama igamije kuganira na buri wese uri mu nzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage, ku ruhare rwe mu iterambere n’imibereho myiza y'abo ashinzwe kuyobora @RwandaLocalGov @RwandaSouth
1
4
12
Mu Kagari ka Sheli Umurenge #Rugalika hari kubera Inama Mpuzabikorwa y'Akarere. Ni inama igenwa n'itegeko, yitabiriwe n'Abakuru b'Imidugudu uko ari 317 igize Akarere n'ibindi byiciro by'abayobozi. Ibiganiro bitangijwe na @AKayitesiAlice Guverineri @RwandaSouth @RwandaLocalGov
0
9
27
#SOBANUKIRWARFI2025 mu Besamihigo ba KAMONYI Umuyobozi w’Akarere Dr Nahayo Sylvere yizera ko guhugura inzego z’ibanze n’iz’umutekano kuri serivisi zerekeye ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bifasha mu gukumira ibyaha bimwe na bimwe kuko ubumenyi abayobozi bahabwa
0
10
15
Bwana Mbonyingabo Christophe Umuyobozi w'Umuryango ufasha mu isanamitima @CarsaRwanda ari kugeza ikiganiro ku bagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa, ku ruhare rw'abagize Ihuriro mu gusigasira ibyagezweho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside @RwandaLocalGov @Unity_MemoryRw
0
5
15
I Gihinga mu Murenge wa #Gacurabwenge hari kubera inama yo ku rwego rw’Akarere y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Ni ibiganiro byateguwe hagamijwe kwibukiranya amahame-remezo aganisha ku gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda bwo soko y'imibanire myiza @Unity_MemoryRw @RwandaLocalGov
1
3
14
Kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’ u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kirakomereza ubukangurambaga bwa #SOBANUKIRWARFI2025 muri @Kamonyi #Forensics4justice
0
6
12
Hirya no hino mu Mirenge, habaye ibirori by'umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Ni umunsi washyizweho mu rwego rwo kuzirikana agaciro k'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'igihugu. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni " Umugore ni uw'Agaciro" @RwandaLocalGov @RwandaGender
0
0
6
Ku bufatanye bw'Akarere na @cladho, ku Karere hari kubera amahugurwa ku kwimakaza ihame ry'uburinganire mu gutegura ingengo y'imari. Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego zitandukanye hagamijwe gusobanukirwa uburyo bwo kwinjiza ihame ry'uburinganire mu igenamigambi @RwandaFinance
1
2
6
Muri gare ya #Bishenyi mu Murenge wa #Runda niho Umuyobozi w'Akarere @SylvereDr atangirije ku rwego rw’Akarere ubukangurambaga bw'isuku n'isukura. Insanganyamatsiko y'iyi gahunda iragira iti:"isuku n'isukura hose, bibe umuco duhereye mu muryango". @RwandaLocalGov @RwandaSouth
2
3
8
Today, RALGA and @EnvironmentRw, in partnership with @ICLEIAfrica, are hosting the "Rwandan Cities Town Hall COP", which brings together all districts and the City of Kigali to discuss multi-level actions for sustainable, resilient urbanisation and settlement. #GreenRwanda 🇷🇼🌿
6
21
44
"Hari izitumura imyotsi bavuze, hari iyo ugira ngo ni ahantu batwitse ibyatsi mu muhanda. Tuzabiganira na Polisi. Ubundi iyo modoka contrôle technique iyikura he?" Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko hakwiye gushakwa umuti urambye ku kibazo cy'imodoka zishaje hirya no hino mu
5
16
135
Ku bufatanye bw'Akarere na @oneacrefundRW mu Murenge wa #Musambira habereye igikorwa cyo guhembe Imidugudu ya Shaka na Nyarusange; yahize indi Midugudu mu kubungabunga neza ibiti gakondo byatewe umwaka ushinze wa 2024/2025. Buri Mudugudu wahembwe amafaranga miliyoni y'u Rwanda
2
5
16
Mu rwego rwo kugenzura imyigire n'imyigishirize mu mashuri biganisha ku gukurikirana imicungire y'Amashuri, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza @uwiringirajosee uyu munsi yasuye "Kigese Technical Secondary School" Ishuri riri mu Murenge wa #Rugalika Akagari ka Masaka @Rwanda_Edu
2
4
6
#Rugalika:I Masaka habereye ku rwego rw'Akarere ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'Abageze mu zabukuru.Aba babyeyi, barishimira ko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubitayeho mu mibereho yabo ya buri munsi, bashimirwa kandi umusanzu wabo mu kubaka umuryango nyarwanda @RwandaLocalGov
0
5
6
RT @TV1Rwanda: 🛑LIVE: ISHUSHO Y'IMIBEREHO N'ITERAMBERE RY'ABATUYE AKARERE KA @Kamonyi ~#IMBONANKUBONE
https://t.co/2G2xLofU1w
0
1
0
Mwiriweho neza. Tubararikiye kuzakurikirana iki kiganiro kizatambuka kuri Radio & TV1 ejo kuwa gatandatu kuva 09h00-10h00 za mu gitondo, ndetse no gutanga ibitekerezo ku byo mwifuza mubona byakwitabwaho mu iterambere ry'Akarere ka Kamonyi @RwandaLocalGov @RwandaSouth
0
5
10
None @uwiringirajosee yayoboye umuhango wo gusoza ‘campaign’ yakozwe na @kabgeye ifatanyije na @RemeraRukomaH yo gusuzuma no kuvura indwara z’amaso yari yaratangiye taliki 15/9/2025 mu Bigo Nderabuzima byose bya @Kamonyi ahasuzumwe abarwayi 2,595 barimo 151 babazwe. @RwandaHealth
0
3
8