
Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda
@RwandaGender
Followers
112K
Following
11K
Media
6K
Statuses
18K
The Official Twitter Handle of the Ministry of Gender & Family Promotion | Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango - #Rwanda Toll free: 9059
Kigali, Rwanda
Joined November 2011
PS @MBatamuliza yasabye abakobwa basoje icyiciro cya 6 cy’imenyezamwuga kugira ishema ry’urugendo bakoze, bakagumana indangagaciro nziza batojwe, bakaba icyitegererezo aho batuye, bakirinda imyitwarire mibi ahubwo bagakoresha aya mahirwe nk’umusingi w’ejo wo kubaka ejo heza.
0
1
3
Umunyamabanga Uhoraho @MBatamuliza yavuze ko gahunda yo gushyigikira abakobwa mu kwimenyereza umurimo ishingiye ku mahame ya politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye igihugu cyiyemeje kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku baturage bose kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi.
0
2
6
PS @MBatamuliza yitabiriye gahunda yo gusoza icyiciro cya 6 cy’abagore n’abakobwa 120 basoje imenyerezamwuga ry'amezi 6 mu nzego z’ibanze. Ni gahunda MIGEPROF ifatanya na @ralgarwanda, mu kubaka ubushobozi bw'abagore n’abakobwa bakirangiza kaminuzano kuba abayobozi b'ejo hazaza.
0
4
8
.@U_Consolee yasabye abihayimana gukoresha umuhamagaro,ubumenyi,ubushobozi,n’ubushishozi bafite bagafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo no gufasha imiryango kubana mu mahoro,itanga uburere buboneye,yitabira gahunda z’iterambere n’imibereho myiza,Roho nzima zigatura mu mibiri mizima
0
3
12
.@U_Consolee yabwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y'Umuryango ko umuryango ushoboye kandi utekanye ugizwe n’abantu bafite ubuzima bwiza n'ubushobozi bwo gukumira no gukemura ibibazo, buzuzanya, barangwa n’urukundo, amahoro, n’indangagaciro zibereye Abanyarwanda.
1
0
9
Minisitiri @U_Consolee yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu buzima bw’Igihugu no mu iterambere ry’umuryango,avuga ko Leta ishyize imbere gahunda ziteza imbere umuturage,asaba buri wese kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa, ati“Nimugende mube intumwa z’ibyo mwigiye aha"
0
2
8
Kuri uyu wa 09/08/2025 Minisitiri @U_Consolee ari kumwe n'abayobozi batandukanye yifatanyije na Kiliziya Gatolika y'u Rwanda mu kwizihiza Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda no gusoza Ihuriro na Yubile by'imiryango byaberaga muri Diyoseze ya Nyundo @RubavuDistrict
1
8
24
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yifurije Abanyarwanda bose Umuganura mwiza. Umuganura nutubere umwanya wo gushimira, gusabana no gusigasira umuco n’indangagaciro byubaka Umuryango Ushoboye kandi Utekanye. #Umuganura2025
2
4
12
RT @harerimana_tito: Tech needs her. The future needs YOU. Closing the gender gap in tech isn’t optional, it’s the key to global progress.….
0
53
0
RT @harerimana_tito: Rwanda’s future is digital and girls must be part of it. 📌. This movement is about more than just technology, it’s abo….
0
69
0
RT @RwandaYouthArts: 📢Rubyiruko byaza umusaruro ibiruhuko!.Ku wa 23.07.2025 hazatangizwa ‘Gahunda yo kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko.’ Iyi g….
0
75
0
Minisitiri @U_Consolee,Guverineri Ntibitura J.Bosco wa @RwandaWest n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Jenda @NyabihuDistrict mu nteko y'abaturage. Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi,bakimika ibiganiro bihoraho mu miryango bakiteza imbere bo n'imiryango yabo
2
8
22
Abayobozi muri @RwandaWest biyemeje guhindura imikorere n'imikoranire bakongera imbaraga mu gukurikirana ibibazo bigaragara mu muryango no kubishakira ibisubizo, kurushaho kuwubungabunga no kurengera uburenganzira bw'umwana.
0
4
14
Minisitiri @U_Consolee yagaragaje ibibazo biri mu turere bigaragara muri raporo, asaba abayobozi kubigira ibyabo no gushaka amakuru nyayo yo kubikemura. Yabasabye kandi gufatanya n'abafatanyabikorwa babobagafata ingamba zihuse zigamije kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
0
1
9
Minisitiri @U_Consolee yagiranye inama n’abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba @RwandaWest kuri Raporo y'isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama mpuzabikorwa yaganiriwemo uburyo bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango muri iyi ntara.
0
7
18
Minisitiri @U_Consolee yashimiye Banki Nkuru y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere gahunda z’uburinganire mu rwego rw’imari, ayisaba gukomeza kongera imbaraga mu gufasha abagore n’abakobwa kugera ku bikorwa by’imari no gutanga umusanzu mu bukungu bw’Igihugu.
0
7
32
Minisitiri @U_Consolee yakiriye Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda @SorayaMHlive, baganira ku bufatanye bukenewe mu gufasha abagore kugera ku bikorwa by’imari, n'uburyo bw'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda igamije gufasha abagore bafite imishinga kubona serivisi z’imari zinoze.
1
6
29
Minister @U_Consolee received @SorayaMHlive, Governor @CentralBankRw, to explore avenues to increase women financial inclusion and the way forward on the Women Entrepreneurs Finance Code
0
6
22