
UR- RADIO SALUS
@RADIOSALUS1
Followers
6K
Following
3K
Media
6K
Statuses
7K
RADIO YA BOSE
Official acc. of Radio SALUS
Joined October 2014
Chelsea yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, nyuma gutsinda Fluminense 2-0 mu mukino wa 1/2 wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025. #SalusSports
0
0
0
RT @Uni_Rwanda: Our collaboration between @MastercardFdn and @ASU [Arizona State University] to build capacity and resilience in e-learnin….
0
11
0
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko mu bizamini bya Leta by'umwaka wa 2024/25 ), bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hiyandikishije abakandida 149.134 naho mu cyiciro cya kabiri hiyandikisha 106.364. Ibizamini bizatangira ku ya 9 bisozwe ku ya 18/07/2025. #SalusAmakuru
0
0
2
Abaturiye igishanga cy’Urugezi muri @BureraDistrict no muri @GicumbiDistrict; bishimira ko cyatunganyijwe batangira kukibyaza umusaruro mu buhinzi, hashyirwa ingomero z'amashanyarazi, ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima rurabungwabungwa. @REMA_Rwanda .@EnviroRwanda .#SalusAmakuru
0
0
0
Minisiteri y’Uburezi ikangurira Abanyarwanda kwiga Igiswahili, kuko bifasha mu bintu byinshi harimo no guhahirana n’ibihugu by'abaturanyi. Yabigarutseho ku munsi wa kabiri wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswahili, i Kigali. @Rwanda_Edu .#SalusAmakuru
1
2
7
Abatuye n’abakorera mu mujyi wa @RwamaganaDistr, bishimira isoko rya Kijyambere bubakiwe, kuko basigaye bacururiza ahantu hameze neza. Ubuyobozi bwa @RwandaEast bubasaba gusigasira ibyagezweho birimo ibikorwa remezo nk’ibi bigamije kubateza imbere. @PSF_Rwanda .#SalusAmakuru
0
2
6
Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaMFA Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye akamaro k'Igiswahili mu kwimakaza ubumwe n’iterambere mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswahili, biri kubera i Kigali.
0
1
4
Ikaze mu kiganiro Salus Relax kuva 21:00- 23:30. Dufite abahanzi batandukanye twaganiriye.barimo Alto; Eric Senderi; Li-John na Social Mula. Hanze y'u Rwanda turagaruka kuri 50 Cent n'abandi. #SalusRelax
0
4
7
Perezida Kagame yongeye kuburira abafite umugambi wo gutera u Rwanda, avuga ko rufite ubushobozi bwo kubasanga aho bari rukabarwanya. Bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza #Kwibohora31 muri KCC. #SalusAmakuru
0
1
3
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubohora Igihugu. #Kwibohora31 .#SalusAmakuru
0
3
4
President Kagame reaffirmed that the tragic events that once occurred in Rwanda will never happen again, and he stressed that Rwandans do not owe their life to anyone. #SalusNews
0
5
5
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ruherutse gusinyana na DRC, gusa avuga ko azatanga umusaruro mu gihe abafite aho bahuriye na yo bose bayashyize mu ngiro kimwe. #SalusAmakuru
0
10
10
President Kagame emphasized that the peace agreement between Rwanda and the DRC, brokered by US, focuses on three key pillars essential to resolving the conflict. He contrasted this with others who have pursued personal gain rather than genuine solutions. #SalusNews
0
3
4
Ubuyobozi bwa @KicukiroDistr bwashimye abaturage bagize uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo bitandukanye, bubasaba gukomeza kubigira intego no mu myaka iri imbere. Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza #Kwibohora31 byabereye mu murenge wa Masaka. @a_mutsinzi .#SalusAmakuru
0
3
8
"Buri ruhande rushobora kubona igice cy’ibyo rwifuzaga, (. ) hanyuma bigatanga umusingi w’umutekano. Ku bwanjye rero, mbona amahirwe yo kugera ku ntego ahari."- Perezida Kagame yagaragaje icyizere ku masezerano y’amahoro yasinywe hagati y'u Rwanda na DRC.#SalusAmakuru
0
2
3
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, avuga ko kubohora u Rwanda rwari urugendo rukomeye cyane ariko runejeje, kuko ari cyo kintu cyiza umuntu yagombaga gukora ku bw’inyungu z’Igihugu n’Abanyarwanda. #Kwibohora31 .#SalusAmakuru
0
2
6
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza ibikubiye mu masezera ruherutse gusinyana na DRC i Washington muri Amerika, mu rwego rwo kuharanira amahoro mu karere. Yavuze ko DRC nitayubahiriza igateza ibibazo, u Rwanda ruzahangana nabyo. #Kwibohora31.#SalusAmakuru
0
4
7