
Nyamasheke District
@Nyamasheke
Followers
24K
Following
2K
Media
2K
Statuses
5K
The Official X handle of Nyamasheke District, Government of Rwanda/Akarere ka Nyamasheke
Nyamasheke
Joined June 2012
Nonaha: Kuri uyu wa 01 Kanama 2025 aho igihugu cyizihiza umunsi w'umuganura, ubuyobozi bw'akarere bwifatanyije n'#Imbangukiramurimo z'umurenge wa @Karambi mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'#Umuganura. Ibirori nk'ibi kandi byizihijwe no mu yindi mirenge y'akarere.
0
0
0
Ndongozi, nk'uko tubigarukaho mu cyivugo cyacu, iwacu #GukoraniKare! Mwarakoze rero, none uyu munsi, turizihiza umunsi w'#Umuganura2025. Tuwizihize mu ituze, tuganura ku musaruro twejeje, tuganuzanye kandi dusabane! Tubifurije umunsi mwiza w'umuganura.
2
6
23
Nonaha: Umuyobozi w'akarere @MupenziNarcisse atangije inama y'inteko rusange isanzwe y'ihuriro #JADFJyambereNyamasheke. Muri iyi nama abafatanyabikorwa baragaragarizwa imihigo y'akarere bazagiramo uruhare mu mwaka wa 2025-2026, haganirwe ku imurikabikorwa riteganyijwe, n'ibindi.
1
7
22
Ubu bwiza bw'imisozi yuje amahumbezi, ikaba igicumbi cy'icyayi cyo soko y'ubukungu, uruganda rw'icyayi ruri mu cyanya kibereye ijisho (Gatare Tea Factory), bibarizwa i #Nyamasheke mu mirenge ya #Karambi na #Cyato. #VisitNyamasheke @RwandaLocalGov @RwandaWest
5
7
30
Nonaha: @MupenziNarcisse ari kuganira n'abaturage b'akagari ka #Kagarama (Mugonero) ho mu murenge wa #Mahembe. Yitabiriye iyi nteko y'abaturage nyuma y'inama n'abakozi b'umurenge, kuri gahunda za Guverinoma n'ibikwiye kunozwa kugira ngo serivisi batanga zinogere abaturage.
1
5
16
RT @RwandaLocalGov: Kuri uyu wa Mbere, kuri MINALOC habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihu….
0
58
0
Bimwe mu byiza byakuryohera wasuye Nyamasheke ntiwifuze gutaha! Murakaza neza iwacu! #VisitNyamasheke
5
8
25
Gahunda y'#IntoremuBiruhuko igamije gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, kubarinda ubuzererezi no gukomeza kubatoza umuco wo gukunda Igihugu. Insanganyamatsiko y'iyi gahunda igira iti: "Ubuzima bwiza, Agaciro kanjye".
0
2
2
Ku gicamunsi cy'uyu wa 23 /07/2025, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke @MupenziNarcisse yatangije Gahunda y’ #IntoremuBiruhuko kuri Site ya #EAVNtendezi mu Murenge wa #Ruharambuga, ahahuriye urubyiruko rugera ku 1450. Iyi Gahunda kandi yatangirijwe kuri Site 68 mu Karere kose.
4
8
19
None, Meya @MupenziNarcisse yakiriye mu karere intumwa za @WFP baganira ku mushinga mushya w'imyaka 4 wo kugaburira abana ku mashuri hagamijwe kongerera ubushobozi inzego za Leta mu gutegura amafunguro akungahaye ku ntungamubiri, kunoza igenamigambi, guhugura abarimu, n'ibindi.
1
7
14
Nonaha mu Nteko y'Abaturage: Meya @MupenziNarcisse ari kuganira n'abaturage b'akagari ka #Gako, umurenge wa #Kagano. Atangiye ikiganiro ashishikariza abaturage kubana neza, aho abereka ingaruka z'amakimbirane mu miryango, n'uruhare agira mu isenyuka ry'umuryango. @RwandaWest
0
2
10
None, Meya @MupenziNarcisse yakiriye itsinda rihagarariye @Interpeace_Org riyobowe na @KayFrankR, baganira ku mushinga w’imyaka 3 ugiye gutangizwa mu karere, ukazita ku bikorwa by'Ubumwe n’Ubudaheranwa, bishyizwe mu bikorwa na #Haguruka, #PrisonFellowshipRwanda na #DIDE.
3
7
24
Turashimira abafatanyabikorwa @RwandaGurd na @fasaco_org bashyikirije akarere ibikoresho by'isuku (impapuro z'isuku 1000 na cotex 500) bizashyirwa ku masite, ahazahurira urubyiruko muri gahunda y'Intore mu Biruhuko izatangizwa ku wa 23/07/2025. @RwandaYouthArts @RwandaWest
1
11
32
Ubuyobozi bw'akarere buri kugaragariza itsinda ry'abakozi ba @statisticsRW uko imihigo y'umwaka wa 2024-2025 yashyizwe mu bikorwa, bikaba bigaragara ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagenze neza n'ubwo hari ahagiye hagaragara imbogamizi muri rusange.
0
3
3
Nonaha: Meya @MupenziNarcisse yakiriye itsinda ry'abakozi ba @statisticsRW baje mu karere mu igenzura ry'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'akarere mu mwaka wa 2024-2025. Baragaragarizwa ibyagezweho muri rusange, kandi bazanasure ibikorwa byakozwe hirya no hino mu karere.
1
9
22
Kuri uyu wa 18/07/2025 Meya @MupenziNarcisse yayoboye umuhango wo kurahiza abahesha b'inkiko 15 batari ab'umwuga, abasaba kujya bihutira kurangiza imanza z'abaturage bubahiriza amategeko kandi birinda gusiragiza abaturage. @RwandaLocalGov @RwandaWest @Rwanda_Justice
5
4
17