BugeseraWomenCouncil
@BugeseraWomen
Followers
55
Following
372
Media
58
Statuses
159
Welcome to official Twitter (X) Account of Bugesera Women Council- Ikaze ku rubuga rwa Twitter rw'Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera #Abakeramurimo
Joined March 2024
Mayor @MutabaziRich: "Twaje kuzirikana agaciro k'umugore n'umwana w'umukobwa mu iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu. Umugore wo mu cyaro ni uw'agaciro; agira uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu, afite ijambo mu miyoborere n'ubutabera, mu bukungu n'imibereho myiza."
0
11
21
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @RwandaEast @JeanneNhabimana yagaragaje ko umugore wo mu cyaro afatiye runini ubuzima bw'imiryango n'ubw'igihugu, avuga ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere umugore mu miyoborere myiza, amategeko n'ingamba zitandukanye.
1
13
23
Kuri uyu wa mbere, abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akagari kugera ku rwego rw’Akarere bitabiriye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'abagore, igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mihigo ya Mutimawurugo y'umwaka wa 2024-2025 n'ibyo bifuza kugeraho muri 2025-26.
0
1
0
Turashimira Umushinga RESTORE uterwa inkunga na@RippleEffectNGO ku gikorwa cyo gutanga amashyiga arondereza ibicanwa kuri ba Mutima w’Urugo 135. Ni muri gahunda yo gushyigikira umugore mu rugamba rwo kurengera ibidukikije ndetse no kwivana mu bukene.
0
0
0
Ba Mutima w’Urugo, tuzirabire irushanwa @20km_debugesera turi benshi tugaragaze impano ziturimo.
0
5
8
Bugesera: Visi Meya Umwali @umwalia9 yagaragaje ko abagurisha ubutaka hutihuti hari igihombo bagira @BugeseraDistr
https://t.co/WMQJ6TjMDM
muhaziyacu.rw
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yagaragarije abaturage igihombo kiri mu kugurisha ubutaka muri iki gihe
0
3
8
📷AMAFOTO 📷 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu baramukiye mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gisurasi 2025. Ni umuganda witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n'abaturage muri
2
15
77
Uyu munsi, Ambasaderi wa #Zimbabwe mu 🇷🇼, Prof. Charity Manyeruke, yasuye Ikigo cy'amashuri cya TTC Nyamata mu rwego rwo kureba imyigire n'imyigishirize muri iri shuri no kuganira n'abarimu bo muri iki gihugu bigisha muri iki kigo. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere,@MutabaziRich.
3
14
48
Kuri iki Cyumweru, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Bugesera, @MutumwinkaImer1 yifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu masengesho yabereye i @NtaramaBugesera. Yashimiye uruhare Amadini n’Amatorero agira mu iterambere ry’abaturage ba @BugeseraDistr.
0
6
8
Mukandutiye Immaculée warokokeye ku Ibambiro, yagaragaje urupfu rw'urubozo abagore n'abana bishwemo, nyuma y'ubugome ndengakamere burimo gucunaguzwa, gusambanywa kwambikwa ubusa... Yashimiye Inkotanyi zabarokoye, ashima Leta ko ikomeje kubafasha kubaho neza,bakaba bibuka biyubaka
0
3
9
Twishimiye amasezerano y’imikoranire hagati y’ikipe y’abakobwa bacu @BugeseraC n’umufatanyabikorwa @peal_rw yo guteza imbere umukino w’amagare 🚵♀️ by’umwihariko ku bana b’abakobwa.
0
4
10
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka @BugeseraDistr, Mme @MutumwinkaImer1, n’abagize komite ya CNF bifatanyije n’abitabiriye iki gikorwa cyo #Kwibuka31, bunamira banatura indabo abiciwe mu rufunzo rwa Cyugaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1
2
3
Uyu munsi, twifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage ba @NtaramaBugesera,abavandimwe n’inshuti, #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abana n'abagore biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro,ahazwi nka CND,ruhuza imirenge ya Ntarama, Musenyi na Mugina yo muri @Kamonyi.
3
7
8
#BugeseraTuribuka kuwa 13/04/1994, ubwo buri mututsi yahigwaga ngo yicwe, abari bahungiye ku Ruhuha bishwe urupfu rw’indengakamere; abataricwa bahigwa bunyamaswa bashaka aho bahungira ngo barebe ko babaho byibura undi munota. #Kwibuka31 1/3
1
21
55
Muri iki gitondo, abaturage bavuye mu Mirenge ya Shyara, Nyarugenge, Kamabuye, Ngeruka, Ruhuha na Mareba igize icyahoze ari Komini Ngenda bazindukiye Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa #Ruhuha mu gikorwa cyo #Kwibuka31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ngenda.
3
38
104
#Kwibuka31: Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera @BugeseraDistr bwatangaje ingengabihe ya gahunda y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; muri aka karere.
1
7
14
💬“Uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore, nka ba Mutima w’Urugo udufasha kongera kwishimira agaciro twasubijwe n’Imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.” Umuhuzabikorwa @BugeseraWomen, Mme @MutumwinkaImer1.
Uyu munsi, Hon. Senateri @MukabalisaD, Abadepite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @RwandaEast, @JeanneNhabimana bari kumwe na Mayor @MutabaziRich bifatanije n'abaturage ba @BugeseraDistr kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. "𝗨𝗺𝘂𝗴𝗼𝗿𝗲 𝗻𝗶 𝘂𝘄'𝗮𝗴𝗮𝗰𝗶𝗿𝗼."
1
1
2
Uyu munsi, Hon. Senateri @MukabalisaD, Abadepite, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @RwandaEast, @JeanneNhabimana bari kumwe na Mayor @MutabaziRich bifatanije n'abaturage ba @BugeseraDistr kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. "𝗨𝗺𝘂𝗴𝗼𝗿𝗲 𝗻𝗶 𝘂𝘄'𝗮𝗴𝗮𝗰𝗶𝗿𝗼."
3
22
44
Hon. Senateri @MukabalisaD wifatanyije n'abaturage ba Bugesera, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, yashimye intambwe imaze guterwa mu kwita no guteza imbere umugore, asaba buri wese kwirinda amakimbirane yo mu ngo no mu muryango kuko bidindiza iterambere ryawo n'igihugu.
0
11
18
Kuri iki gicamunsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @RwandaEast, @JeanneNhabimana, Umuyobozi w’Akarere @MutabaziRich n’Umuyobozi wa Polisi mu #Bugesera, bakiriye urubyiruko 237 ruvuye mu Bigo Ngororamuco bya Iwawa,Nyamagabe na Gitagata basoje igororamuco n’amasomo y’imyuga.
2
9
19